MINISPOC irazenguruka Igihugu cyose ishaka abafite impano bazajya mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza

Kuva ku wa 16 Ukwakira 2019, hatangiye amarushanwa agamije gushaka abafite impano zitandukanye zirimo: kubyina Kinyarwanda, guhamiriza gucuranga ibicurangisho gakondo, kuririmba n'ibindi. Abantu 100 ni bo bazatoranwa mu Gihugu hose kugira ngo bajye mu Itorero ry’Igihugu Urukerereza. Aya marushanwa ari kubera mu Ntara zose z’Igihugu akaba yatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze aho abagera kuri 70 bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo Imbyino, Indirimbo, Intore, Ibicurangisho gakondo,…. Atangiza ku mugaragaro aya marushanwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Bwana Bagirishya Pierre Claver yashimiye MINISPOC ko yahisemo ko Musanze ari yo itangirizwamo aya marushanwa ku rwego rw’Igihugu. Yasabye kandi abatari bukomeze ku rwego rw’Igihugu ko bakomeza imyitozo kugira ngo bongere ubumenyi bazatoranwe ubutaha Intore Masamba, Umutoza w’itorero ndangamuco ry’ Igihugu "Urukerereza" ari na we ukuriye akanama gatanga amanota, yavuze ko iki ari igikorwa kiba buri myaka ibiri kandi ababyinnyi baba basanzwe mu itorero Urukerereza nabo bemerewe kongera guhatana utsinze agahabwa amahirwe yo kujya mu itorero ry’Igihugu. Aya marushanwa azajya aba iminsi ibiri muri buri ntara y’u Rwanda, yatangiriye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amyaruguru tariki 16-17 Ku wa 18-19 Ukwakira 2019 amarushanwa yakomereje mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi. Bazakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza tariki 20-21 Ukwakira 2019, hakurikireho i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 22-23 Ukwakira 2019. Bazasoreza kuzenguruka Intara mu Mujyi wa Kigali tariki 24-25 Ukwakira 2019 muri Petit Stade i Remera. Gusoza aya marushanwa biteganyijwe tariki 2-4 Ugushyingo 2019 muri Petit Stade i Remera ubwo hazaba hatoranywa ku rwego rw’Igihugu abinjira mu itorero ry’igihugu. Ibyiciro bihatanirwamo ni ukubyina, umuhamirizo w’intore n’abiyereka, kuririmba, abakaraza no gucuranga ibicurangisho gakondo .