- Home
- Media room
- news and events
- ABAHOZE ARI INZEREZI BARANGIJE IWAWA BATANZE UMUSARURO UGERA KURI (...)

Ubwo hatangwaga impamyabushobozi ku nshuro ya kabiri mu kigo ngororamuco no guteza imbere imbere imyuga kiri ku kirwa cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu urubyiruko rugera ku 593 rwize imyuga y’ubuhinzi ,ubworozi ,ubudozi , ububaji, n’ubwubatsi.
umuhuzabikorwa w’iki kigo NIYONGABO Nicolas yatangaje ko urubyiruko rwakurikiranye amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi, ububaji, ubudozi n’ ubwubatsi babibyaje umusaruro ugana na miliyoni 75 z’amafranga y’ u Rwanda, yaturuste mu mirimo itandukanye yavuye mu masomo ngiro uru rubyiruko rwiga , umuhuzabikorwa NIYONGABO yakomeje avuga imirimo yakozwe mu buhinzi ifite agaciro kangana na 10.177.000 ububaji12653.800 , ubudozi 5.789.200 , ubwubatsi 50.510, uyu musaruro w’ibikorwa by ’urubyiruko ruri muri iki kigo wifashishwa mu buzima bwa buri munsi bwo mu kigo,ibyo barya nibo babyihingira, imyenda bambara nibo bayidodera , amazu babamo nibo bayiyubakira,ibitanda n’ibindi bikoresho byo mu bubaji nibo babyikorera.

Abashyitsi berekwa ibikorerwa Iwawa
Muri uyu muhango wo gutanga impamyabushozi Minisitiri w’urubyiruko Bwana NSENGIMANA Jean Philibert yavuze ko yishimiye intambwe imaze guterwa n’urubyiruko rurerwa muri iki kigo nyuma yo kuvanwa mu buzererezi n’indi myitwarire idakwiriye , yahamagariye urubyiruko rurangije kwiga amasomo y’imyuga itandukanye kuzayashyira mu ngiro ibyo bize kuko bizafasha kwibeshaho , yababwiye ko bagomba kwima amatwi ababahamagarira gusubira mu buzerezi no mu zindi ngeso mbi .

Abayobozi bitabiriye ibirori hamwe n’abanyeshuri bahawe impamyabushobozi
Yijeje uru rubyiruko rurangije amasomo y’imyuga n’itozamuco, ko Ministere izakomeza kurufasha mu kwongera ubumenyi ibakorera ubuvugizi , yasabye uru rubyiruko gukomeza kurangwa n’imyitwarire ikwiye ndeste no kurangwa n’ibikorwa byubaka kuko aribo mbaraga z’igihugu.
Ubwo Minisitiri w’umuco na Siporo MITALI Protais yafataga ijambo yabwiye uru rubyiruko ko n’ubwo yahinduriwe inshingano ariko agikomeje gukorana n’urubyiriko kubera ko urubyiruko rugomba kugira umuco ndetse no gukora Siporo , yishimiye ko Ikigo cya Iwawa gikomeje gutera imbere no kwera imbuto nziza kubavomye ubumenyi muri iki kigo.

Abayobozi bari mu busabane n’urubyiruko Iwawa
Bwana KABANDA Charles Uhagarariye ababyeyi bafite urubyiruko rurerwa mu kigo cya Iwawa yashimiye leta y’u Rwanda yabashije mu kugorora abana babo ndetse no kubaha ibindi bakenera mu buzima bwa buri munsi , yongeye guhamagarira ababyeyi bamwe kwibuka inshingano zabo nk’ababyeyi kuko bigaragara ko hari ababyeyi bamwe batereranya abana babo , yasabye abayobozi kongera amasomo yigwa muri iki kigo nk’amashanyarazi , ubukanishi, ….yabwiye kandi urubyiruko rurangije kwerekana ko rwahindutse nkuko rubyivugira ,yahamagariye ababyeyi gusura , kwakira ndetse no kwiyunga n’abana babo nyuma yo kurangwa n’imyitwarire idakwiriye kuko byagaragaye ko abana bahindutse ndetse bakaba barasabye ababyeyi imbabazi.

Ibarizo rya Iwawa
Umunyeshuli wavugiye abandi Saidi ZIRARUSHYA yashimiye leta y’ u Rwanda yabatabaye ikabakura mu buzererezi no mu biyobyabwenge ndetse ikabigisha itozamuco n n’imyuga , yavuze ko ubwo yazanwaga Iwawa yari azi ko aje muri Gereza ariko ahageze siko yabisanze . yijeje abari mu biroli ko ibikoresho n’ubumenyi bahawe bagiiye kubikoresha ibikorwa bizabateza imbere.
Ubu biteguye kubaka u Rwanda no gusangiza urundi rubyiruko rukili mu nzira mbi kugaruka ku murongo , aha akaba yasabye leta y’u Rwanda gutabara bashiki babo bari mu buraya ibashakira ikigo kizabagorora kubere ko nabo bari mu buzima bubabaje .
Ibi biroli byabereye Iwawa byo gutanga impamyabushobozi byahuriranye no kwifuriza urubyiruko ruri Iwawa umunsi mukuru wa Noheli n’ubunani bw’ umwaka wa 2012.
