- Home
- Media room
- news and events
- INTORE ZO KURUGERERO ZIRAHAMAGARIRWA GUSAKAZA INDANGAGACIRO NA KIRAZIRA (...)

I torero rya 3 ry’intore zo ku rugerero rihuza urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ryatangijwe ku mugaragaro tariki ya 29/11/2011.
Ubwo minisitiri w’Urubyiruko Siporo n’Umuco MITALI KABANDA Protais yatangizaga iri torero ku mugararagaro kuri site ya G.S IBUKA iherereye mu karere ka Ngororero, yabwiye izi ntore ko icyatumye itorero rigaruka ndetse rikabanziriza ku rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye, ari gahunda ya leta yo kongera kubaka u Rwanda rwasenywe na Genocide, hagendewe ku ndangaciro na Kirazira biranga umuco nyarwanda byari byarazimiye, bigatuma habaho amahano ya genocide mu Rwanda.

(Ministri MITALI atanga inyigisho mu mu itorero i Kabaya)
Minisitiri MITALI yakomeje abwira urubyiruko ko Leta irwitayeho kuko ari rwo mbaraga z’igihugu kandi akaba arirwo rwinshi ugereranije n’abandi baturarwanda, ni iyo mpamvu rero mu cyerekezo cya Leta y’ u Rwanda harimo gahunda zo guha uburezi n’uburere bikwiriye urubyiruko by’umwihariko umunyarwanda muri rusange. Izi ntore kandi zasabwe kurwanya ubuzererezi , uburara , icyorezo cya SIDA , ibiyobyabwenge , umwanda ndetse n’indi myitwarire idakwiriye .
Umuhuzabikorwa wa site iri mu kigo cy ‘amashuli cya G. S IBUKA, RUBONEZA Gédeon , yatangarije izi ntore ziri ku rugerero ko batari ku rugerero rw’amasasu ko ahubwo ko ari urugerero rwo kurwanya ubukene no kwiteza imbere . Intore zasabwe kwima amatwi abaziyobya .

Mu itorero habaho umwanya wo kwidagadura
Muri iki gihe izi ntore zizamara mu itorero, zizigishwa :
Kugira uruhare muri gahunda z’iterambere u Rwanda rwihaye cyane cyane: Icyerekezo 2020 ;Kurwanya indwara z’ibyorezo;Kuringaniza urubyaro;Gahunda yo kuzigama (SACCO UMURENGE, COOJAD);Kugira isuku;Kubungabunga ibidukikije;Iterambere ry’Igihugu rishingiye ku ubwitange;Gutura mu Midugudu;Kwigisha kubara, gusoma no kwandika;Guhinga no korora kijyambere;Kwihangira imirimo; Guhuza ubutaka; Gushishikarira umurimo; Gahunda yo kongera ubukungu no kurwanya ubukene; Gahunda y’Igihugu y’ishoramari; Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi; Intego z’amajyambere y’ikinyagihumbi ; Kwiyubakamo ishema n’icyizere .
Guharanira Ubumwe n’Ubwiyunge by’abanyarwanda kuko aribyo bibyara amahoro.
Gukorana ubushake n’umurava ibikorwa by’imirimo y’amaboko biteganyijwe mu gihe cy’Itorero.
Intore zasabwe gukora ubushakashatsi mu bindi bashobora kwigishwa byazigirira akamaro mu gihe bari mu itorero .
Intore zo ku rugero zasabwe kuzasangira amosomo bazigira mu itorero abo bazasanga ku midugugudu .
Intore ziri ku rugerero zatangaje ko mu minsi ibiri zihamaze zimaze gusobanukirwa ko itorero guturuka na kera ryahozeho , rikaba ryari irerero ryatozaga urubyiruko rw’u Rwanda indangagaciro na kirazira bya Kinyarwanda , ngo bakaba bishimiye gukurikirana aya masomo atandukanye ; kuzashyira mu bikorwa ibyo bazigishwa no kuzageza ku bandi ibyiza byo mu itorero . Iyo ugeze aho intore zitoreza usanga intero yazo ari: Intore ntiganya ishaka ibisubizo.
Intore si nanjye Binyobere Ninkore Nanjye Bandebereho.
Intore Ntiyoba ica mu ishyamba ry’inzitanze yishakira inzira .
Intore ni umurinzi w’ibyo yagezeho nta cyabisenya ibona .
Iri torero rya gatatu ry’Intore zo ku rugerero ryatangiye ku wa 27/11-kugera 17/12/2011, rirabera mu masite 85 mu gihugu hose.
Buri Site izahabwa amanota bitewe n’ibikorwa bizayiranga, akaba ariyo mpamvu abari mu itorero basabwe gukorana umwete no guhanga udushya tuzabafasha kuba indashyikirwa muri iki gihe bari mu itorero.
