MIJESPOC MU GUTEZA IMBERE UMUCO WO GUSOMA

MIJESPOC MU GUTEZA IMBERE UMUCO WO GUSOMA

Gusoma ni kimwe mu bintu biteza imbere umuntu ku giti ke haba mu kumwungura ubumenyi ndetse no kumenya amakuru atandukanye yo hirya no hino.

Minisiteri y’Urubyiruko, Sport n’Umuco ikaba yarahagurukiye guteza imbere umuco wo gusoma cyane cyane mu gutegura ibikorwa bikangurira abanyarwanda b’ingeri zose gusoma kuko bizabateza imbere mu bwenge, mu kwidagadura ariko cyane cyane kumenya amakuru.

Mu rwego rwo kwimakaza no guteza imbere umuco wo gusoma muri gahunda zayo, MIJESPOC ibinyujije muri gahunda ya “Centre Itorero” iteganya ko habaho amarushanwa agamije gukundisha cyane cyane urubyiruko gusoma ibitabo hagambiriwe kwidagadura.

Muri urwo rwego MIJESPOC, ifatanyije n’Akarere ka NYAMAGABE, binyujijwe muri Centre Itorero ya NYAMAGABE, yateguye irushanwa rigamije kwimakaza no guteza imbere umuco wo gusoma uhereye mu rubyiruko, rwo Rwanda rwejo hazaza.
Iri rushanwa rifite insanganyamatsiko igira iti: “TWIDAGADURE DUSOMA IBITABO”.

Ku itariki ya 10 Nzeri 2011 muri Centre Itorero, irushanwa nyirizina rizakorwa abarushanwa basubiza ibibazo byateguwe n’akanama kashyizweho. Kuri uwo munsi ni bwo irushanwa rizasozwa hanatangwa ibihembo bizakurikiza uko abarushanijwe bagiye bakurikirana.

Ibihembo bizatangwa hakurikijwe:

  • Abantu ku giti cyabo: Hazahembwa umuntu ku giti cye uzaba wagaragaje kuba yaritabiriye iri rushanwa akanasubiza neza ibibazo yabajijwe n’akanama gashinzwe ibazwa. Hazahembwa batanu ba mbere bakurikije uko barushanijwe.
  • Ibigo by’amashuri: Ibizaba byaragaragayemo umubare munini w’abitabiriye iri rushanwa ryo gusoma. Ibizaba byagaragaje umubare munini mu gusubiza neza ibibazo byabajijwe abanyeshuri babyigamo.

==============

Share