KWIBUKA NI UGUHA AGACIRO ABACU BISHWE NO KUBARIRA .

KWIBUKA NI UGUHA AGACIRO ABACU BISHWE NO KUBARIRA .

KWIBUKA NI UGUHA AGACIRO ABACU BISHWE NO KUBARIRA .Minisitiri MITALI

Aya ni amwe mu magambo nyakubahwa Ministre w’umuco na siporo Protais Mitari yavuze kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 mata 2012 mu gihe cyo kwibuka no gushyingura inzirikarengane zishwe muri genocide yakorewe mu karere ka Gisagara,yavuze kandi ko nta wakubaka yirengagije icyarusenye ari yo genocide yakorewe abatusti mu mwaka 1994.

Kuri uru rwibutso rwa Mugombwa uhagarariye Ibuka yavuze ko hashyinguwemo imibiri ingana na 34.433, ubu hongeye gushyingurwamo imibiri ingana na 29.

Mu butumwa bwahatangiwe bwari ubwo kuvuga ko kwibuka bizahor
aho basaba basaba abazi aho imibiri itaranshyingurwa iherereye kuhavuga kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro bongeye ko iyo umuntu ataremenya aho umuntu atarashyingura uwe nta mutuzo agira.
Umwe mu baharokokeye watanze ubuhamya yavuze ko babayeho mu bihe bigoranye , bakicirwa ababyeyi ndetse bagasahurwa ibyabo ariko ubu bakaba barimo kwiteza imbere no gutegura ejo heza.

Umuhanzi Kizito Mihigo yagejeje ibihangano bye ku bari bahateraniye harimo indirimbo ” Ijoro ribara uwariraye”, akangurira abacitse ku icumu kuvuga ibyababayeho, n’izindi indirimbo nyinshi zirimo guhumuriza no kwereka ubukana bwa genocide.

Uyu muhango wo kwibuka mu karere ka Gisagara,wahuje imirenge itatu : Mukindo,Muganza na Mugombwa, iyi mihango ikaba yarabereye mu murenge wa Mugombwa.


 [1]

 [2]


 [3]

Portfolio

  • minister
  • minister 2
  • minister 3
Share